Related Posts

Rulindo: bamwe mu batorewe itangazamakuru mu midugudu barasaba ubufasha mu kazi kabo.

8 May, at 09 : 50 AM Print

Rulindo  bamwe mu batorewe itangazamakuru mu midugudu barasaba ubufasha mu kazi kabo

Bamwe mu batorewe umurimo wo gutangaza amakuru y’ibiba byabareye mu midugudu,mu karere ka Rulindo,ngo basanga kugira ngo akazi kabo kabashe kugenda neza hari byinshi baba bakeneye ,ariko ntibyitabweho,ngo kandi uyu murimo batorewe utaboroheye,ubasaba ubwitange bwinshi.

Umwe muri aba banyamakuru bo mu midugudu twaganiriye tariki 5/5/2014 yavuze ko mu kazi batorewe bahuriramo n’inzitizi zo kuba nta bikoresho bagira mu gihe cyo gutangaza ayo makuru, kandi basanga bikenewe cyane.

Uyu munyamakuru witwa Uzaribara Emilien, watowe n’abaturage bo mu mudugudu wa Kibogora, akagari ka Burehe,umurenge wa Cyungo,avuga ko kuba abaturage barabagiriye icyizere bakabatora ,ngo n’ubuyobozi bwagombye kubafasha gusohoza inshingano zabo, bubaha ibikoresho bakenera muri ako kazi.

Yagize ati ”Kuba njye abaturage barangiriye icyizere bakantorera kubagezaho amakuru aba yabaye, mu gihugu cyacu no hanze yacyo,ni uko bambonyemo ubushobozi ,ubwo bushobozi bwarushaho kwiyongera ari uko ubuyobozi bunyunganiye bukampa ibikoresho kimwe n’amahugurwa bijyendanye n’umwuga w’itangazamakuru.Kandi nzi ko ari icyifuzo mpuriyeho na bagenzi banjye b’abanyamakuru mu midugudu”

Uzaribara avuga ko bimwe mu bikoresho abanyamakuru bo mu midugudu bakunze gukenera, harimo telephone zo kwifashisha mu guhamagara abayobozi cyane cyane  abo mu nzego zo hejuru, babagezaho ibyabereye mu midugudu aho batuye, indangurura majwi zo kumenyesha abaturage ibikorwa cyane cyane by’umuganda,aho biba bigomba kubera.

Uyu munyamakuru kandi akaba avuga ko  asanga we na bagenzi be ngo bakeneye n’amahugurwa ku bijyanye n’itangazamakuru,ngo babashe gukora akazi kabo neza birimo n’ubwenge,muri gahunda zo kwiyubakira igihugu.

Community featured

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers