Related Posts

Rulindo: hatangirijwe ukwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko na ICT

8 May, at 09 : 44 AM Print

Rulindo hatangirijwe ukwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko na ICT

Ibikorwa bitangira ukwezi k’urubyiruko

Kuri uyu wa kabiri tariki ya5/5/2014, mu karere ka Rulindo habereye umunsi mukuru wo gutangiza ukwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko,umuhango wabereye mu murenge wa Cyungo ku rwego rw’akarere.

Mu gutangiza uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere karere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne yasabye urubyiruko rwari rwahuye ari rwinshi kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya ubuzima bwabo,kugira ngo babashe gukorera igihugu cyabo bafite ubuzima buzira umuze.

Madamu Niwemwiza yasabye urubyiruko kugira umuco wo gufasha abakuze batagifite imbaraga nk’izabo, kwirinda amacakubiri  ayo ariyo yose, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ababashuka ngo barabakunda bashaka kubaganisha mu nzira mbi cyane cyane iz’ubusambanyi n’ibindi.

Aha Niwemwiza akaba  yasobanuriye urubyiruko ko iyo nta buzima buzima umuntu afite ,aba atakaje imbaraga ,bityo ntabashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cye kiba cyaramubyaye.

Yagize ati ”Rubyiruko nimwe mbaraga z’igihugu kandi zubaka,nimwitandukanye n’ikibi cyose,cyaba ikijyanye n’amacakubiri,ibiyobyabwenge,ubwomanzi ,mwige mushyizeho umwete, kuko nibwo muzabasha gukorera igihugu cyanyu mufite ubuzima bwiza kandi mufite mu mitwe hazima,kuko nimwe igihugu cyose gihanze amaso.”

Yasabye urubyiruko kwirinda icyorezo cya sida batishora mu mibonano  mpuzabitsina ,ngo kuko bashobora kuhandurira indwara nka za sida n’izinda zimunga ubuzima bw’urubyiruko.

Uyu muyobozi akaba yanasabye  urubyiruko ko rugomba kwita ku ikoranabuhanga,bityo rukagaragara nk’abanyabwenge mu guteza igihugu cyabo imbere.

Mu bikorwa byaranze uyu munsi hakaba harimo kuba urubyiruko rwo mu murenge wa Cyungo rwubakiye umusaza w’inshike utagiraga aho aba,umusaza w’inshike wimuwe mu manegeka y’umusozi,akaba yegerejwe abandi .

Ibindi byakozwe kuri uyu munsi ,birimo kwidagadura,bakina umupira,aho urubyiruko rwo mu murenge wa Cyungo rwakinnye umupira w’amaguru n’urubyiruko rwo mu murenge wa Rukozo ,umukino warangiye urubyiruko rwa Rukozo rutsinze urwa Cyungo ibitego biriri kuri kimwe.

Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko hateganijwe ibikorwa bitandukanye,birimo kubakira abatishoboye, kwidagadura, no guhurizwa hamwe bagahabwa amahugurwa ku bijyanye n’uburyo bakwihangira imirimo ibyara inyungu n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’uku kwezi k’urubyiruko muri uyu mwaka ikaba igira iti  “agaciro kanjye”.

Community featured

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers