Related Posts

Gukoresha neza telefone bizarinda abakobwa kugwa mu bishuko

31 March, at 07 : 08 AM Print

Abanyeshuri b’abakobwa baragirwa inama yo gukoresha neza ikoranabuhanga rya telefone birinda ko ryabagusha mu bishuko bigatuma badakurikira neza amasomo yabo.

Gukoresha neza telefone bizarinda abakobwa kugwa mu bishuko

Izi ni impanuro bazihawe na Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne kuri uyu wa 28/3/2016 mu kigo cya G.S de Notre Dame Du bon Conseil ubwo Ubwo Inkubito z’Icyeza zahize abandi mu myigire zikabona amanota menshi kurusha izindi zahembwaga n’Imbuto Foundation.

Minisitiri Uwacu Yagarutse ku ikoreshwa nabi rya telefone ku bana b’abakobwa ko bakunze guhura n’ibishuko ndetse ugasanga umwanya mwinshi barawukoresha ku mbuga nkoranyambaga gusa ahubwo ntibite kuyikoresha ku bijyanye n’amasomo yabo.

Yaboneyeho gushimira abana b’abakobwa biga neza ndetse bagakoresha ikoranabuhanga rya telefone mu buryo bwiza bwo gukora ubushakashatsi kuri interinete.

Ati “Kuba hari abo twahembye ni ukuvuga ko hari abana rwose bamenye gukoresha ikoranabuhanga neza kandi rikabafasha gutsinda neza mu myigire yabo.

Minisititi asanga hagomba uruhare rwa buri wese haba ku babyeyi ndetse n’abarezi mugukumira ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga rya terefone kugirango bigirire akamaro umunyeshuri aho kumwononera ubuzima.

Ingabire Nadine we avuga ko telefone ibafasha mu bushakashatsi bwabo bwa buri munsi aiko ko inabagusha mu bishuko igihe bayikoresheje nabi.

Yagize ati “Telefone ni igishuko gikomeye kuko iyo umuntu ayifite ishobora kumurangaza neza agacyura ubusa kubera kuyikoresha mu bindi bintu bitamufitiye inyungu z’ishuri”.

Ingabire avuga ko akenshi barangazwa na whatsupp, Twiteer na facebook, ariko nyuma y’impanuro bahawe yo gukoresha neza telefone bagiye kujya bazikoresha mu myigire yabo.

Ishimwe Brigitte na we avuga ko nyuma y’impanuro bahawe na Minisitiri Uwacu Julienne azirinda kugwa mu bishuko akanyurwa n’ibyo azaba yahawe n’ababyeyi babo kuko ari byo bizamufasha kugera ku ntego ye.

featured Kinyarwanda Mobile , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers