Related Posts

Ngoma:Inyubako y’Akarere izahindurwa kuko itorohereza abafite ubumuga

21 March, at 11 : 11 AM Print

Abafite ubumuga mu karere ka Ngoma barinubira ko bibagora kubonana n’ubuyobozi bw’Akarere bukorera hejuru mu igorofa kandi ibiro by’Akarere byubatse ku buryo butaborohereza kuhagera.

m_4

Umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo witwa Patricie wemeza ko yageze mu biro bya meya bamuteruye kubera akorera muri etaji batabasha kugera

Abafite ubumuga bw’ingingo bavuga ko kuba Meya n’abamwungirije bose bakorera hejuru aho batakwigeza kubera inyubako itaborohereza,bituma ibibazo bibasaba kubonana na bo bakihorera.

Musabyimana Patricie,ufite ubumuga bw’amaguru yagize ati”Ntiwabwira Meya ngo ngwino hasi ndagushaka. Wareba ugasanga aho akorera ni hejuru kugerayo ntubishoboye kubera uko hubatswe.Icyo gihe iyo biuyobeye uhitamo wicecekera ukitahira ikibazo kidakemutse.”

Mu buhamya butangwa n’uyu mubyeyi avuga ko we ubwe yigeze guhura n’ikibazo gikenera umuyobozi w’Akarere,ageze ku karere kubera akorera muri etaji kandi yubatse k’uburyo butorohereza abafite ubumuga,byabaye ngombwa ko bamuterura ngo agere mubiro bya meya.

Yagize ati“Rimwe nagiye kukarere nshaka meya byasabye ko banzamura muri etaji aho akorera banteruye ngo ikibazo cyanjye gikemuke.Bivuze ko abenshi iyo babonye batahagera barabyihorera bakitahira bagapfana ibibazo.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko mugihe bugishaka ubushobozi bwo guhindura inyubako bukoreramo bongeramo inzira z’abafite ubumuga,babaye bamanuye ibiro byabashinzwe kubitaho ngo bikorere hasi kandi ngo hari izindi ngamba zafashwe.

Nambaje Aphrodise,umuyobozi w’akarere ka Ngoma yagize ati”Mu gihe tugishaka ubushobozi bwo guhindura iyi nyubako dukoreramo, hagiyeho ingamba zirimo uburyo twakira abafite ibibazo, ahazwi nko “mu giti cy’ibisubizo”,aho umuyobozi amanuka mu biro akabonana n’abaturage bamukeneye hasi munsi y’igiti.”

Ku kijyanye na gahunda y’igiti cy’ibisubizo,gahunda umuyobozi w’akarere abonaniraho n’abafite ibibazo umunsi umwe mu cyumweru buri wa Kane, abafite ubumuga bavuga ko hari benshi batazi uwo munsi baza ku minsi isanzwe bikabagora kugera ku muyobozi kandi bamushaka.

Mu mabwiriza mashya agenga imyubakire ategeka uwubaka inzu zitangirwamo servise ndetse n’izindi zihuriramo abantu benshi,gushyiraho inzira yorohereza abafite ubumuga.Imbogamzi kugera ubu ziracyari mu mazu yubatswe mbere yiri tegeko.

Equipment featured Kinyarwanda , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers