Related Posts

 Gutanga amakuru byatumye afatanwa ibiro 100 by’urumogi

23 April, at 08 : 13 AM Print

Mukunzi Valens w’imyaka 28 wo mu Karere ka Kayonza yafatiwe mu murenge wa Mpanga i Kirehe mu ijoro ryo kuwa 20 Mata 2016 ahetse kuri moto ibiro 100 by’urumogi.

m_4

Mukunzi Valens nyuma yo gufatanwa urumogi afungiye kuri  Polisi Sitasiyo ya Mpanga

Nzirabatinya Modeste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga avuga ko abaturage bamuhamagaye bamuha amakuru ko hari abasore baza gupakira urumogi mu kagari ka Mushongi Umurenge wa Mpanga.

Nzirabatinya ati “Twahawe amakuru n’abaturage ko uwo musore aza gutwara urumogi dushyiraho uburyo bw’irondo abashinzwe umutekano n’ubuyobozi turamutegereza, twamufashe mu masaa kumi n’ebyiri babiri bari bamutwaje baracika ariko urumogi rurasigara, bafatanwe ibilo 100”.

Gitifu Nzirabatinya yashimiye abaturage uburyo bakomeje gutanga amakuru abasaba gukomereza aho ati “Turashima abaturage bakomeje kuduha amakuru tukabasaba gukomeza kutuba hafi kugira ngo  turwanye abo banyabyaha bakomeje kwangiza iterambere ry’igihugu”.

Icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge gihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Igena igihano cy’imyaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

featured Kinyarwanda News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers