Related Posts

Nta munara w’itumanaho uzashingwa muri Nyungwe

27 April, at 07 : 24 AM Print

Mu gihe hari abantu bibwiraga ko muri Parike ya Nyungwe hashobora kuzagera iminara y’itumanaho,ubuyobozi bwayo buvuga ko bitazapfa gushoboka vuba.

Umuyobozi wa Parike ya Nyungwe avuga  ko iminara iri hafi ya Nyungwe yakongererwa ubushobozi

Umuyobozi wa Parike ya Nyungwe avuga  ko iminara iri hafi ya Nyungwe yakongererwa ubushobozi

Ibi biravugwa mu gihe ubuyobozi bwa Parike ya Nyungwe buvuga ko hari amasosiyete menshi y’tumanaho yagerageje kwaka uburenganzira bwo gushyira iminara muri iri shyamba ariko bukaba bwarabahakaniye kubera gushaka kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri Nyungwe.

Kwinjira mu ishyamba kimeza rya Nyungwe risigaye ari pariki y’igihugu, bisaba nibura isaha irenga ku modoka yihuta, biragoye ko abahagenda benshi babona uko bavugana n’abari hanze y’iri shyamba bakoresheje terefoni zigendanwa kuko nta huzanzira (network) ihaba, bagasaba ko haboneka iminara yatuma abari muri Nyungwe babasha gutumanaho n’abayiri hanze.

Umuyobozi w’iyi parike ya Nyungwe Rugerinyange Louis, avuga ko hari amasosiyete menshi y’itumanaho yifuje kuhashyira iminara ariko bayasubiza ko bitashoboka kuko hagomba kubungwabungwa urusobe rw’ibinyabuzima bihari.

Yagize ati “Gushinga iminara bivuze gutema no kwangiza ibidukikije biri mu ishyamba, ariko kandi ibisimba birimo bishobora kurira iyo minara bikaba byateza ibindi bibazo, twasabye ko bakongera ubushobozi bw’iminara iri hanze y’ishyamba ariko kuyishyira hagati mu ishyamba ntibizapfa koroha”.

Ku kibazo cy’uko hakunda kubera impanuka ndetse ubutabazi bukaba butihuta iyo habaye ikibazo, umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Rugerinyange avuga ko bagiye kongera abacunga iri shyamba kuko baba bafite itumanaho ryabo ku buryo bizoroha haramuka hagize ikibazo kivuka hakaboneka ubutabazi bwihuta.

Yagize ati “Tugiye kongera abakora patrouilles mu ishyamba abakozi bacu baba bafite amaradiyo bavuganiraho, ku buryo yaba ari abasura ishyamba n’abarigendamo nta kibazo bazagira ariko kandi bose bakibuka ko uriya muhanda udasanzwe kuko uca muri parike y’igihugu”.

Parike ya Nyungwe ni imwe mu byanya igihugu gifite bifite urusobe rw’ibinyabuzima, bitangaje utabona ahandi, rikagira umuhanda ucamo abantu benshi bakenera gutumanaho bajya cyangwa bava I Rusizi cyangwa I Nyamasheke berekeza muri  Repuburika iharaniza Demukarasi ya Kongo, n’ahandi.

Equipment featured Kinyarwanda

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers