Related Posts

Interneti yashyizwe ku mirenge y’icyaro irafasha abaturage

19 May, at 07 : 01 AM Print

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Bugesera biganjemo cyane urubyiruko baravuga ko interineti y’ubuntu yagiye ishyirwa ku biro by’imirenge y’ibyaro ibafasha.

  Twumwe mu twuma dukoreshwa kugira ngo haboneke interineti


Twumwe mu twuma dukoreshwa kugira ngo haboneke interineti

Imirenge 7 kuri 15 igize Akarere ka Bugesera  yagejejwemo interineti, aho abagana iyo mirenge bashobora kuyikoresha nta kiguzi.

Munezero  Philippe ari ku biro by’Umurenge wa Mwogo aho arimo gukoresha interineti y’ubuntu, aravuga ko arimo kuganira na bagenzi be bari kure, aho bavugana uburyo bakwikorera.

Yagize ati “ Ndimo kuganira na bagenzi banjye bari mu mahanga ku buryo ubu turimo gupanga kwikorera, aho dushaka gushinga inzu itanga interineti hano mu cyaro kandi ndabona bizatworohera”.

Uretse uyu warangije ishuri, ku Murenge kandi hari abanyeshuri ndetse n’abarimu na bo baje gukoresha iyo interineti y’ubuntu.

Bacyera Jean Claude ni umwe muri abo, aragira ati “Kuko mu kigo twigishamo nta interineti ihari, iyi imfasha kurushaho gutegura amasomo kuko nyuma y’ibiri mu gitabo nyifashisha nshaka kongera ubumenyi kuri iryo somo noneho nkajya kuryigisha ndisobanukiwe birenzeho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo, Murenzi Jean Marie Vianney  avuga ko iyi interineti ibafasha, cyane ibijyanye n’irangamimerere.

Agira ati “ Biradufasha cyane nko mu irangamimerere kuko abaza kwandikisha abana kuko duhita tubyohereza mu kigo cy’umushinga w’irangamuntu tutiriwe tujyayo nk’uko byakorwaga mbere”.

Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ikoranabuhanga  Mbonyumuvunyi   Sixbert  avuga ko kugeza ubu imirenge 7 kuri 15 igize Akarere ka Bugesera ifite interinete, ngo indi isigaye mu minsi mike nayo izaba yagejejwemo.

Ati “Nihagira ikidahinduka rwiyemezamirimo ugomba kugeza interinete kuri iyo mirenge isigaye tugomba gusinyana nawe amasezerano yo kubikora. Turizera ko uyu mwaka uzarangira imirenge yose izaba yagejejwemo interineti”.

Uyu mukozi avuga ko iyi mirenge 7 yashyizwemo interineti ari mu rwego rw’igerageza. Umurenge umwe kugira ngo ugezwemo interineti utwara asaga ibihumbi 132 by’amafaranga y’u Rwanda. Iyi interineti irashyirwaho hifashishijwe umurongo mugari (Fible Optic).

 

featured Internet Kinyarwanda

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers